5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+
25 Yehu abwira Bidukari wari umwungirije+ ati “muterure umujugunye mu murima wa Naboti w’i Yezereli.+ Wibuke ko jye nawe twari inyuma ya se Ahabu ku magare yari akuruwe n’amafarashi, igihe Yehova yamuciragaho iteka+ ati
11 Nanone Yehu yica abo mu nzu ya Ahabu bose bari basigaye i Yezereli, yica n’abanyacyubahiro+ be bose n’inkoramutima ze n’abatambyi be,+ kugeza aho yabamariye bose.+