21 Yehoramu aravuga ati “nimuzirike amafarashi ku igare!”+ Bazirika amafarashi ku igare rye ry’intambara maze Yehoramu umwami wa Isirayeli na Ahaziya+ umwami w’u Buyuda barasohoka, buri wese ari mu igare rye ry’intambara, bahurira na Yehu mu murima wa Naboti+ w’i Yezereli.