ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 17:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 ntayizane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro+ ngo ayitambire Yehova ho igitambo imbere y’ihema rya Yehova, azagibwaho n’urubanza rw’amaraso. Uwo muntu aba amennye amaraso; azicwe akurwe mu bwoko bwe,+

  • Abalewi 26:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Nzarimbura utununga twanyu twera,+ menagure ibicaniro mwoserezaho umubavu, intumbi zanyu nzigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu biteye ishozi.*+ Ubugingo bwanjye buzabanga urunuka.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 12:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro,+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo guhigura umuhigo+ n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’uburiza bwo mu mikumbi yanyu n’ubwo mu mashyo yanyu.+

  • 1 Abami 15:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Gusa utununga+ two ntitwashizeho.+ Icyakora umutima wa Asa watunganiye Yehova mu minsi yose yo kubaho kwe.+

  • 1 Abami 22:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Yagendeye mu nzira zose za se Asa, ntiyateshuka ngo azivemo, akora ibyiza mu maso ya Yehova.+ Gusa utununga ntitwakuweho. Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga bakanahosereza imibavu.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 33:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Icyakora abantu bari bagitambira ku tununga,+ ariko batambira Yehova Imana yabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze