17Nuko Eliya+ w’i Tishubi mu baturage b’i Gileyadi+ abwira Ahabu ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ya Isirayeli nkorera,+ ko muri iyi myaka nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa+ kugeza igihe nzabitegekera.”+
28 Umwe muri bo witwaga Agabo,+ arahaguruka abwirijwe n’umwuka, abereka ko inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe;+ kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo.