ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 6:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Umuvandimwe we Asafu+ wahagararaga iburyo bwe yari mwene Berekiya,+ mwene Shimeya,

  • 1 Ibyo ku Ngoma 25:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Muri bene Asafu: Zakuri, Yozefu,+ Netaniya na Asharela.+ Bene Asafu bagenzurwaga na Asafu+ wahanuraga ayobowe n’umwami.

  • Zab. 83:Amagambo abanza-18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Indirimbo ya Asafu.+

      83 Mana, ntuceceke;+

      Mana,+ ntukomeze kurebera nta cyo uvuga, kandi ntiwiturize.

       2 Dore abanzi bawe barivumbagatanyije;+

      Abakwanga urunuka bashyize imitwe yabo hejuru.+

       3 Bajya inama rwihishwa bagacura imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi ubwoko bwawe,+

      Bakagambanira abantu bawe urindira mu bwihisho.+

       4 Baravuze bati “nimuze tubakureho ntibakomeze kuba ishyanga,+

      Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazibukwa ukundi.”+

       5 Bunze ubumwe bajya inama mu mitima yabo,+

      Bagirana isezerano ryo kukurwanya:+

       6 Abo mu mahema ya Edomu,+ Abishimayeli, Abamowabu+ n’Abahagari,+

       7 Gebali na Amoni+ na Amaleki,

      U Bufilisitiya+ hamwe n’abaturage b’i Tiro.+

       8 Ashuri na yo yifatanyije na bo;+

      Batije amaboko bene Loti.+ Sela.

       9 Ubagirire nk’ibyo wagiriye Midiyani,+ nk’ibyo wagiriye Sisera,+

      Nk’ibyo wagiriye Yabini+ mu kibaya cya Kishoni.+

      10 Barimburiwe muri Eni-Dori;+

      Bahindutse ifumbire y’ubutaka.+

      11 Abakomeye babo ubagenze nk’uko wagenje Orebu na Zebu,+

      N’abanyacyubahiro babo bose ubagenze nk’uko wagenje Zeba na Salumuna,+

      12 Bo bavuze bati “muze twigarurire ubuturo bw’Imana.”+

      13 Mana yanjye, ubagire nk’ibyatsi bitwawe na serwakira,+

      Nk’ibikenyeri bihuhwa n’umuyaga.+

      14 Ubagire nk’umuriro utwika ishyamba,+

      Nk’ibirimi by’umuriro bikongora imisozi;+

      15 Uko abe ari ko ubakurikiza umuyaga wawe w’ishuheri,+

      Ubateze inkubi y’umuyaga+ wawe bahagarike umutima.

      16 Yehova, wuzuze igisuzuguriro mu maso habo,+

      Kugira ngo abantu bashake izina ryawe.+

      17 Baragakorwa n’isoni kandi bahagarike umutima iteka ryose,+

      Bamware kandi barimbuke,+

      18 Kugira ngo abantu bamenye+ ko wowe witwa Yehova,+

      Ari wowe wenyine Usumbabyose+ mu isi yose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze