1 Ibyo ku Ngoma
19 Nyuma yaho Nahashi+ umwami w’Abamoni aratanga, umuhungu we yima ingoma mu cyimbo cye.+ 2 Dawidi abyumvise aravuga ati “nzagaragariza Hanuni mwene Nahashi ineza yuje urukundo,+ kuko se yayingaragarije.”+ Dawidi yohereza intumwa ngo zijye kumuhumuriza kuko yari yapfushije se. Abagaragu ba Dawidi baragenda bagera mu gihugu cy’Abamoni+ kwa Hanuni ngo bamuhumurize. 3 Icyakora abatware b’Abamoni babwira Hanuni bati “ese ubona ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza abitewe n’uko yubashye so? Icyatumye agutumaho abagaragu be si ukugira ngo agenzure igihugu, agitate+ maze akirimbure?”+ 4 Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi+ arabogosha,+ aca imyambaro yabo mo kabiri ayigeza ku kibuno,+ arangije arabohereza baragenda.+ 5 Hanyuma abantu baza kubwira Dawidi uko byagendekeye abo bagabo, na we ahita yohereza intumwa kubasanganira kuko bumvaga bakozwe n’isoni cyane. Umwami aravuga ati “nimugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira bukaba bwinshi, hanyuma muzabone kugaruka.”
6 Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabazinutswe,+ Hanuni+ n’Abamoni bohereza italanto* igihumbi z’ifeza+ muri Mezopotamiya, muri Aramu-Maka+ n’i Soba+ kugira ngo bamuhe amagare y’intambara+ n’abagendera ku mafarashi. 7 Nuko bajyana amagare y’intambara ibihumbi mirongo itatu na bibiri,+ bagurira n’umwami w’i Maka n’ingabo ze.+ Baraza bakambika ahateganye n’i Medeba;+ Abamoni na bo barakorana bavuye mu migi yabo bitegura kurwana.
8 Dawidi abyumvise ahita yohereza Yowabu+ n’ingabo zose n’abagabo b’abanyambaraga.+ 9 Abamoni barasohoka birema inteko ku irembo ry’umugi. Abami+ bari babatabaye bo birema inteko mu gasozi.
10 Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abagabo b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, abaremamo inteko ngo barwane n’Abasiriya.+ 11 Ingabo zisigaye azishinga murumuna we Abishayi+ ngo zirememo inteko zirwane n’Abamoni.+ 12 Aramubwira ati “Abasiriya+ nibandusha imbaraga, urantabara.+ Nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndagutabara.+ 13 Komera,+ kuko tugomba kuba intwari tukarwanirira ubwoko bwacu n’imigi y’Imana yacu.+ Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye mu maso ye.”+
14 Yowabu n’ingabo zari kumwe na we basatira Abasiriya bararwana,+ maze Abasiriya baramuhunga.+ 15 Abamoni babonye ko Abasiriya bahunze, na bo bahunga+ Abishayi murumuna wa Yowabu, basubira mu mugi.+ Nyuma yaho Yowabu agaruka i Yerusalemu.
16 Abasiriya babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bohereza intumwa ngo zizane Abasiriya bari mu karere ko kuri rwa Ruzi,+ baza barangajwe imbere na Shofaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri.
17 Babibwiye Dawidi, ahita akoranya Abisirayeli bose yambuka Yorodani, agera aho bari bakoraniye ashinga ibirindiro ngo abarwanye.+ Dawidi ashinze ibirindiro ngo arwanye Abasiriya, bamugabaho igitero. 18 Ariko Abasiriya bahunga+ Abisirayeli; Dawidi yica Abasiriya ibihumbi birindwi bagendera ku magare y’intambara, n’abagabo ibihumbi mirongo ine bigenza, yica n’umugaba w’ingabo Shofaki.+ 19 Abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bihutira kugirana na Dawidi amasezerano y’amahoro, baba abagaragu be.+ Nuko Abasiriya ntibongera gutinyuka gutabara Abamoni.+