ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 28
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

1 Ibyo ku Ngoma 28:1

Impuzamirongo

  • +Gut 31:28; Yos 23:2
  • +1Ng 27:16
  • +1Ng 27:1
  • +Kuva 18:25; 1Sm 8:12
  • +Gut 1:15
  • +1Ng 27:25
  • +1Ng 27:29
  • +2Sm 3:2; 1Ng 3:5
  • +1Sm 8:15
  • +1Ng 11:10

1 Ibyo ku Ngoma 28:2

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:17; Zb 132:5
  • +Zb 132:7
  • +1Ng 22:3

1 Ibyo ku Ngoma 28:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:13; 1Bm 5:3; 1Ng 17:4
  • +1Ng 22:8

1 Ibyo ku Ngoma 28:4

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:1
  • +1Sm 16:13; 2Sm 7:8; Zb 89:20
  • +Int 49:10; 1Ng 5:2; Zb 60:7
  • +Rusi 4:22
  • +1Sm 16:11
  • +1Sm 13:14; 16:12

1 Ibyo ku Ngoma 28:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 3:2; 1Ng 3:5
  • +1Ng 22:9
  • +1Ng 17:14; 2Ng 1:8

1 Ibyo ku Ngoma 28:6

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:13
  • +1Ng 17:13
  • +2Sm 7:14

1 Ibyo ku Ngoma 28:7

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:12
  • +Gut 12:1
  • +1Ng 17:14; Zb 72:8

1 Ibyo ku Ngoma 28:8

Impuzamirongo

  • +1Tm 3:15
  • +1Tm 5:21
  • +Gut 6:3

1 Ibyo ku Ngoma 28:9

Impuzamirongo

  • +Zb 9:10; Yer 9:24; Heb 8:11
  • +Gut 10:12
  • +1Bm 8:61; 2Bm 20:3; Zb 101:2
  • +Zb 37:4; 73:25
  • +1Sm 16:7; 1Ng 29:17; Img 17:3; Ibh 2:23
  • +Int 6:5; Gut 31:21; Zb 139:2
  • +2Ng 15:2; Mat 7:7; Heb 11:6; Yak 4:8
  • +2Ng 15:2; Ezr 8:22
  • +Gut 31:17; Zb 73:27; Yes 1:28; Heb 10:38

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Egera Yehova, p. 242

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 58

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2015, p. 14

    1/11/2010, p. 30

    15/10/2008, p. 7

    15/2/2005, p. 19

1 Ibyo ku Ngoma 28:10

Impuzamirongo

  • +1Ng 22:16

1 Ibyo ku Ngoma 28:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    1Ng 28:11

     Ni igice cy’imbere cy’urusengero, aho binjirira.

Impuzamirongo

  • +Heb 8:5
  • +2Ng 3:4
  • +1Ng 26:24
  • +1Bm 6:5
  • +Lew 16:2; 1Bm 6:19

1 Ibyo ku Ngoma 28:12

Impuzamirongo

  • +2Sm 23:2; Heb 8:5
  • +1Bm 6:36; 7:12
  • +1Ng 9:26
  • +1Ng 26:20

1 Ibyo ku Ngoma 28:13

Impuzamirongo

  • +1Ng 24:1

1 Ibyo ku Ngoma 28:14

Impuzamirongo

  • +1Ng 9:29

1 Ibyo ku Ngoma 28:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 4:7

1 Ibyo ku Ngoma 28:16

Impuzamirongo

  • +2Ng 4:8, 19

1 Ibyo ku Ngoma 28:17

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:15
  • +1Bm 7:50

1 Ibyo ku Ngoma 28:18

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:48
  • +Zb 18:10
  • +Kuva 25:20; 1Sm 4:4; 1Bm 6:23; Zb 80:1

1 Ibyo ku Ngoma 28:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 25:40
  • +1Ng 28:11

1 Ibyo ku Ngoma 28:20

Impuzamirongo

  • +Yos 1:6; 2Kor 5:6
  • +Gut 31:6; 1Ng 22:13
  • +Yos 1:9
  • +Gut 31:8; Rom 8:31
  • +Yos 1:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    9/2017, p. 28-29, 32

1 Ibyo ku Ngoma 28:21

Impuzamirongo

  • +1Ng 24:1
  • +1Ng 24:20; 25:1
  • +Kuva 35:26; 36:2; Zb 110:3
  • +Kuva 36:1
  • +1Ng 22:17; 28:1

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Ngoma 28:1Gut 31:28; Yos 23:2
1 Ngoma 28:11Ng 27:16
1 Ngoma 28:11Ng 27:1
1 Ngoma 28:1Kuva 18:25; 1Sm 8:12
1 Ngoma 28:1Gut 1:15
1 Ngoma 28:11Ng 27:25
1 Ngoma 28:11Ng 27:29
1 Ngoma 28:12Sm 3:2; 1Ng 3:5
1 Ngoma 28:11Sm 8:15
1 Ngoma 28:11Ng 11:10
1 Ngoma 28:21Bm 8:17; Zb 132:5
1 Ngoma 28:2Zb 132:7
1 Ngoma 28:21Ng 22:3
1 Ngoma 28:32Sm 7:13; 1Bm 5:3; 1Ng 17:4
1 Ngoma 28:31Ng 22:8
1 Ngoma 28:41Sm 16:1
1 Ngoma 28:41Sm 16:13; 2Sm 7:8; Zb 89:20
1 Ngoma 28:4Int 49:10; 1Ng 5:2; Zb 60:7
1 Ngoma 28:4Rusi 4:22
1 Ngoma 28:41Sm 16:11
1 Ngoma 28:41Sm 13:14; 16:12
1 Ngoma 28:52Sm 3:2; 1Ng 3:5
1 Ngoma 28:51Ng 22:9
1 Ngoma 28:51Ng 17:14; 2Ng 1:8
1 Ngoma 28:62Sm 7:13
1 Ngoma 28:61Ng 17:13
1 Ngoma 28:62Sm 7:14
1 Ngoma 28:71Bm 6:12
1 Ngoma 28:7Gut 12:1
1 Ngoma 28:71Ng 17:14; Zb 72:8
1 Ngoma 28:81Tm 3:15
1 Ngoma 28:81Tm 5:21
1 Ngoma 28:8Gut 6:3
1 Ngoma 28:9Zb 9:10; Yer 9:24; Heb 8:11
1 Ngoma 28:9Gut 10:12
1 Ngoma 28:91Bm 8:61; 2Bm 20:3; Zb 101:2
1 Ngoma 28:9Zb 37:4; 73:25
1 Ngoma 28:91Sm 16:7; 1Ng 29:17; Img 17:3; Ibh 2:23
1 Ngoma 28:9Int 6:5; Gut 31:21; Zb 139:2
1 Ngoma 28:92Ng 15:2; Mat 7:7; Heb 11:6; Yak 4:8
1 Ngoma 28:92Ng 15:2; Ezr 8:22
1 Ngoma 28:9Gut 31:17; Zb 73:27; Yes 1:28; Heb 10:38
1 Ngoma 28:101Ng 22:16
1 Ngoma 28:11Heb 8:5
1 Ngoma 28:112Ng 3:4
1 Ngoma 28:111Ng 26:24
1 Ngoma 28:111Bm 6:5
1 Ngoma 28:11Lew 16:2; 1Bm 6:19
1 Ngoma 28:122Sm 23:2; Heb 8:5
1 Ngoma 28:121Bm 6:36; 7:12
1 Ngoma 28:121Ng 9:26
1 Ngoma 28:121Ng 26:20
1 Ngoma 28:131Ng 24:1
1 Ngoma 28:141Ng 9:29
1 Ngoma 28:152Ng 4:7
1 Ngoma 28:162Ng 4:8, 19
1 Ngoma 28:172Bm 25:15
1 Ngoma 28:171Bm 7:50
1 Ngoma 28:181Bm 7:48
1 Ngoma 28:18Zb 18:10
1 Ngoma 28:18Kuva 25:20; 1Sm 4:4; 1Bm 6:23; Zb 80:1
1 Ngoma 28:19Kuva 25:40
1 Ngoma 28:191Ng 28:11
1 Ngoma 28:20Yos 1:6; 2Kor 5:6
1 Ngoma 28:20Gut 31:6; 1Ng 22:13
1 Ngoma 28:20Yos 1:9
1 Ngoma 28:20Gut 31:8; Rom 8:31
1 Ngoma 28:20Yos 1:5
1 Ngoma 28:211Ng 24:1
1 Ngoma 28:211Ng 24:20; 25:1
1 Ngoma 28:21Kuva 35:26; 36:2; Zb 110:3
1 Ngoma 28:21Kuva 36:1
1 Ngoma 28:211Ng 22:17; 28:1
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
1 Ibyo ku Ngoma 28:1-21

1 Ibyo ku Ngoma

28 Nuko Dawidi akoranyiriza i Yerusalemu abatware+ ba Isirayeli bose, abatware+ b’imiryango ya Isirayeli, abatware+ b’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, abatware b’ibihumbi,+ abatware b’amagana,+ abatware bari bashinzwe kwita ku mutungo+ w’umwami n’uw’abahungu be, hamwe n’amatungo+ ye n’ayabo,+ abatware b’ibwami,+ abagabo b’abanyambaraga,+ n’undi muntu wese w’intwari kandi w’umunyambaraga. 2 Hanyuma arahaguruka aravuga ati

“Bavandimwe banjye, bene wacu, nimuntege amatwi. Nifuje mu mutima+ wanjye kubaka inzu isanduku y’isezerano rya Yehova izaruhukiramo ngo ibe intebe y’ibirenge+ by’Imana yacu, kandi nari narakoze imyiteguro yo kuyubaka.+ 3 Ariko Imana y’ukuri yarambwiye iti ‘si wowe uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye;+ warwanye intambara nyinshi kandi wamennye amaraso.’+ 4 Yehova Imana ya Isirayeli yantoranyije mu bo mu nzu ya data+ bose kugira ngo mbe umwami+ wa Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka. Imana yatoranyije Yuda ngo abe umutware,+ mu nzu ya Yuda itoranya inzu ya data,+ mu bahungu ba data+ iba ari jye itoranya+ ingira umwami wa Isirayeli yose. 5 None mu bahungu banjye bose (kuko Yehova yampaye abahungu benshi),+ yatoranyije umuhungu wanjye Salomo+ ngo yicare ku ntebe y’ubwami+ ya Yehova ategeke Isirayeli.

6 “Nanone yarambwiye ati ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzanyubakira inzu+ n’imbuga zayo zombi; naramutoranyije ngo abe umwana wanjye,+ nanjye mubere se.+ 7 Niyiyemeza amaramaje kumvira amategeko+ n’amateka+ yanjye nk’uko bimeze uyu munsi, nanjye nzakomeza ubwami+ bwe buhame kugeza ibihe bitarondoreka.’ 8 Nuko rero, imbere y’Abisirayeli bose n’iteraniro+ rya Yehova n’imbere y’Imana,+ ndababwira nti ‘mwite ku mategeko yose ya Yehova Imana yanyu muyakomeze, kugira ngo mugume muri iki gihugu cyiza+ kandi muzakirage abana muzabyara, bakigumemo kugeza ibihe bitarondoreka.’

9 “None Salomo mwana wanjye, umenye+ Imana ya so uyikorere+ n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,+ kuko Yehova agenzura imitima+ yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta+ na we azakureka burundu.+ 10 Dore ni wowe Yehova yatoranyije ngo wubake inzu izaba urusengero. Gira ubutwari kandi ukore.”+

11 Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyo mbonera+ cy’ibaraza,*+ ibyumba by’urusengero, ibyumba by’ububiko,+ ibyumba byo hejuru,+ ibyumba by’imbere n’icyumba cy’ihongerero.+ 12 Amuha n’igishushanyo mbonera cy’ibintu byose yahishuriwe n’umwuka w’Imana,+ ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo+ bikikije iyo nzu, ibyumba by’ububiko byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’ububiko bw’ibintu byejejwe.+ 13 Amuha amabwiriza ahereranye n’amatsinda+ y’abatambyi n’ay’Abalewi, n’ahereranye n’imirimo yose ikorerwa mu nzu ya Yehova n’ibikoresho byose byo gukoresha mu nzu ya Yehova. 14 Amubwira uburemere bwa zahabu yose y’ibikoresho byari kuzakoreshwa mu mirimo itandukanye, n’uburemere bw’ifeza y’ibikoresho+ byose byari kuzakoreshwa mu mirimo itandukanye. 15 Amubwira uburemere bwa zahabu y’ibitereko by’amatara+ n’amatara yabyo, hakurikijwe uburemere bw’ibitereko by’amatara hamwe n’amatara yabyo; amubwira uburemere bw’ifeza y’ibitereko by’amatara n’amatara yabyo, hakurikijwe icyo ibitereko by’amatara byari kuzakoreshwa. 16 Amubwira uburemere bwa zahabu y’ameza yo gushyiraho imigati yo kugerekeranya,+ n’ubw’andi meza atandukanye, n’uburemere bw’ifeza yo gukora ameza; 17 n’uburemere bwa zahabu itunganyijwe y’amakanya, amabakure+ n’ibibindi, n’ubw’iy’amabakure+ mato atandukanye akurikije uburemere bwayo, n’uburemere bw’ifeza y’amabakure mato atandukanye akurikije uburemere bwayo; 18 n’uburemere bwa zahabu itunganyijwe y’igicaniro cyo koserezaho umubavu+ n’ubw’iy’igishushanyo cy’igare,+ ari ryo bakerubi+ ba zahabu barambura amababa yabo bagatwikira isanduku y’isezerano rya Yehova. 19 Dawidi aravuga ati “ibyo bintu byose byaranditswe,+ kuko ukuboko kwa Yehova kwari kundiho. Yansobanuriye ibintu byose byagombaga gukorwa hakurikijwe igishushanyo mbonera.”+

20 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “gira ubutwari+ kandi ukomere, maze ukore. Ntutinye+ cyangwa ngo ukuke umutima,+ kuko Yehova Imana, Imana yanjye, ari kumwe nawe.+ Ntazagusiga+ cyangwa ngo agutererane kugeza aho imirimo yose y’inzu ya Yehova izarangirira. 21 Dore amatsinda y’abatambyi+ n’Abalewi+ bazajya bakora imirimo yose yo mu nzu y’Imana y’ukuri. Abanyabukorikori bose biteguye+ kugufasha mu mirimo+ yose, kandi abatware+ na rubanda rwose bazasohoza ibyo uzavuga byose.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze