2 Samweli 13:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Abusalomu ategeka abagaragu be ati “umutima wa Amunoni numara kunezerwa, divayi yamugezemo,+ nkababwira nti ‘mwice Amunoni!’ Muhite mumwica ntimutinye.+ Si jye uri bube mbibategetse? Mukomere kandi mube intwari.” 2 Samweli 14:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Yowabu+ mwene Seruya+ aza kumenya ko umwami akumbuye Abusalomu.+ 2 Samweli 15:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Abusalomu yohereza abatasi+ mu miryango yose ya Isirayeli, arababwira ati “nimwumva ijwi ry’ihembe, namwe muzarangurure muti ‘Abusalomu yabaye umwami+ i Heburoni!’”+ 2 Samweli 18:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Yowabu aravuga ati “reka ne gukomeza guta igihe mvugana nawe!” Ahita afata imyambi itatu aragenda ayitikura+ Abusalomu mu mutima, aho yanaganaga mu mashami+ y’igiti cy’inganzamarumbo, akiri muzima.
28 Abusalomu ategeka abagaragu be ati “umutima wa Amunoni numara kunezerwa, divayi yamugezemo,+ nkababwira nti ‘mwice Amunoni!’ Muhite mumwica ntimutinye.+ Si jye uri bube mbibategetse? Mukomere kandi mube intwari.”
10 Abusalomu yohereza abatasi+ mu miryango yose ya Isirayeli, arababwira ati “nimwumva ijwi ry’ihembe, namwe muzarangurure muti ‘Abusalomu yabaye umwami+ i Heburoni!’”+
14 Yowabu aravuga ati “reka ne gukomeza guta igihe mvugana nawe!” Ahita afata imyambi itatu aragenda ayitikura+ Abusalomu mu mutima, aho yanaganaga mu mashami+ y’igiti cy’inganzamarumbo, akiri muzima.