27 Ujye utamba ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro,+ ni ukuvuga inyama n’amaraso,+ ubitambire ku gicaniro cya Yehova Imana yawe. Amaraso y’ibitambo byawe ujye uyasuka hasi aho igicaniro cya Yehova+ Imana yawe giteretse, ariko inyama zo ushobora kuzirya.