1 Abami 18:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Eliya yegera abantu bose arababwira ati “muzahera mu rungabangabo kugeza ryari?+ Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire,+ ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe. 2 Ibyo ku Ngoma 12:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ariko yakoze ibibi+ kuko atari yaramaramaje mu mutima we gushaka Yehova.+ 2 Ibyo ku Ngoma 19:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Icyakora hari ibintu byiza+ byakubonetseho, kuko watsembye mu gihugu inkingi zera z’ibiti+ kandi ugategurira umutima wawe gushaka Imana y’ukuri.”+
21 Eliya yegera abantu bose arababwira ati “muzahera mu rungabangabo kugeza ryari?+ Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire,+ ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.
3 Icyakora hari ibintu byiza+ byakubonetseho, kuko watsembye mu gihugu inkingi zera z’ibiti+ kandi ugategurira umutima wawe gushaka Imana y’ukuri.”+