7 Nimujye mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ mujye no mu turere tuhakikije twose: muri Araba,+ mu karere k’imisozi miremire,+ muri Shefela, i Negebu+ no mu karere kari ku nkombe z’inyanja.+ Mujye mu gihugu cy’Abanyakanani,+ mugende mugere no muri Libani+ no ku ruzi runini rwa Ufurate.+
9Nuko abami bose+ bari batuye mu burengerazuba bwa Yorodani mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela no ku nkombe z’Inyanja Nini+ n’ahateganye na Libani,+ ari bo Abaheti,+ Abamori, Abanyakanani,+ Abaperizi,+ Abahivi n’Abayebusi+ babyumvise,
10 Nanone yubatse iminara+ mu butayu, afukura amariba menshi (kuko yari afite amatungo menshi cyane), yubaka no muri Shefela+ no mu mirambi. Yari afite abahinzi n’abo gukorera inzabibu ze mu misozi n’i Karumeli, kuko yakundaga ubuhinzi.