26 Nuko bafata ikimasa kikiri gito yari yabahaye barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita bambaza izina rya Bayali bati “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva,+ ntihagira n’ubasubiza.+ Bakomeza kubyina basimbuka bazenguruka igicaniro bari bubatse.