2 Ibyo ku Ngoma
4 Nuko acura igicaniro cy’umuringa.+ Cyari gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono icumi.+
2 Acura ikigega cy’amazi* mu muringa uyagijwe.+ Umurambararo w’urugara rwacyo wari imikono icumi, ubuhagarike bwacyo bwari imikono itanu. Umuzenguruko wacyo wari imikono mirongo itatu.+ 3 Munsi y’urugara rwacyo hariho imitako imeze nk’uducuma+ izengurutse icyo kigega, ku burebure bw’umukono umwe hakabaho imitako icumi.+ Iyo mitako imeze nk’uducuma yari ku mirongo ibiri, kandi yari yaracuranywe n’icyo kigega. 4 Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa cumi na bibiri:+ bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu mu burengerazuba, ibindi bitatu mu majyepfo n’ibindi bitatu bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye umugongo.+ 5 Umubyimba wacyo wanganaga n’ubugari bw’ikiganza; urugara rwacyo rwari rumeze nk’urw’ikibindi, rufite ishusho nk’iy’ururabyo rw’irebe.+ Icyo kigega cyajyagamo bati*+ ibihumbi bitatu z’amazi.+
6 Nanone acura ibikarabiro icumi mu muringa, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu abishyira ibumoso;+ babyogerezagamo+ ibintu byose bifitanye isano n’ibitambo bikongorwa n’umuriro.+ Ikigega cy’amazi ni cyo abatambyi bavomagamo amazi yo gukaraba.+
7 Hanyuma acura muri zahabu ibitereko icumi by’amatara+ bikoze kimwe,+ abishyira mu rusengero, bitanu iburyo, bitanu ibumoso.+
8 Akora n’ameza icumi ayashyira mu rusengero, atanu iburyo andi atanu ibumoso;+ acura n’amabakure ijana ya zahabu.
9 Yubaka urugo+ rw’abatambyi+ n’urundi rugo runini,+ akora n’inzugi z’amarembo y’urwo rugo, aziyagirizaho umuringa. 10 Ikigega agishyira iburyo bw’inzu ahagana mu burasirazuba bw’amajyepfo.+
11 Hanyuma Hiramu akora ibikoresho byo gukuraho ivu,+ akora n’ibitiyo+ n’amabakure.+
Amaherezo Hiramu arangiza imirimo yose yakoreraga Umwami Salomo irebana n’inzu y’Imana y’ukuri. Ibi ni byo yacuze: 12 inkingi ebyiri+ n’imitwe yiburungushuye+ yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura+ ebyiri zari zitamirije iyo mitwe yiburungushuye yari hejuru kuri izo nkingi, 13 amakomamanga+ magana ane yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atamirije ku mitwe ibiri yiburungushuye yari kuri izo nkingi,+ 14 amagare+ icumi n’ibikarabiro+ icumi byo kuri ayo magare, 15 ikigega+ n’ibimasa cumi na bibiri byari munsi yacyo,+ 16 n’ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo,+ amakanya+ n’ibijyanye na byo byose.+ Hiramu-Abivu+ yabicuriye Umwami Salomo mu muringa usennye, biba iby’inzu ya Yehova. 17 Umwami yabicuriye mu karere ka Yorodani, hagati ya Sukoti+ na Saretani,+ ahari ubutaka bw’ibumba. 18 Ibyo bikoresho byose Salomo yabikoze ari byinshi cyane, ku buryo uburemere bw’uwo muringa butigeze bumenyekana.+
19 Salomo akora ibikoresho byose+ by’inzu y’Imana y’ukuri. Acura igicaniro cya zahabu+ n’ameza+ ashyirwaho imigati yo kumurikwa, 20 acura muri zahabu itunganyijwe ibitereko by’amatara+ n’amatara yabyo,+ kugira ngo ajye yakira imbere y’icyumba cy’imbere cyane,+ nk’uko byategetswe, 21 acura uburabyo, amatara n’ibifashi byo kuvana ibishirira ku rutambi,+ abicura muri zahabu, (iyo yari zahabu nziza cyane kurusha izindi,) 22 acura muri zahabu itunganyijwe+ ibyo kuzimya umuriro, amabakure, ibikombe n’ibikoresho byo kurahuza amakara. Acura muri zahabu imiryango y’inzu,+ imiryango y’icyumba cy’Ahera Cyane n’imiryango+ y’Ahera.*