2 Ibyo ku Ngoma
13 Mu mwaka wa cumi n’umunani Umwami Yerobowamu ari ku ngoma, Abiya yabaye umwami w’u Buyuda.+ 2 Yamaze imyaka itatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Mikaya,+ akaba umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya.+ Nuko haba intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.+
3 Abiya yatabaye ari kumwe n’ingabo ibihumbi magana ane, abagabo b’abanyambaraga bamenyereye intambara+ kandi b’indobanure. Yerobowamu yari yamuteye ari kumwe n’abagabo b’indobanure ibihumbi magana inani, b’intwari kandi b’abanyambaraga.+ 4 Abiya ahagarara ku musozi wa Semarayimu, uri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ aravuga ati “yewe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese mwe, nimuntege amatwi. 5 Ese ntimukwiriye kumenya ko Yehova Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami+ kugira ngo ategeke Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka,+ we n’abahungu be,+ akagirana na we isezerano ridakuka?*+ 6 Nyuma yaho Yerobowamu+ mwene Nebati umugaragu+ wa Salomo, umuhungu wa Dawidi, yarahagurutse yigomeka+ kuri shebuja.+ 7 Nuko abantu b’imburamukoro+ kandi b’imburamumaro+ baramukurikira. Amaherezo barusha imbaraga Rehobowamu mwene Salomo, kuko icyo gihe Rehobowamu+ yari akiri muto afite umutima woroshye,+ ntashobore kubarwanya.
8 “None dore murashaka guhangara ubwami bwa Yehova buri mu maboko ya bene Dawidi.+ Muri benshi+ kandi mufite ibimasa bya zahabu Yerobowamu yabaremeye ngo bibabere imana.+ 9 Ese ntimwirukanye abatambyi ba Yehova,+ bene Aroni n’Abalewi, kandi mukaba mushyiraho abatambyi nk’uko andi mahanga yose abashyiraho?+ Umuntu wese utanze ikimasa kikiri gito n’amapfizi y’intama arindwi, yuzuzwa ububasha mu biganza akaba umutambyi w’ibigirwamana bitari Imana.+ 10 Ariko twebweho, Yehova ni we Mana yacu,+ ntitwamutaye. Abatambyi bo muri bene Aroni ni bo bakorera Yehova, kandi Abalewi babafasha mu mirimo yabo.+ 11 Buri gitondo na buri mugoroba+ bosereza Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro n’imibavu ihumura neza.+ Imigati yo kugerekeranya iri ku meza akozwe muri zahabu itunganyijwe,+ kandi hari n’igitereko cy’amatara+ gicuzwe muri zahabu n’amatara yacyo yaka buri mugoroba.+ Dukora ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse,+ ariko mwe mwaramutaye.+ 12 Dore tuyobowe n’Imana y’ukuri+ n’abatambyi bayo+ bafite impanda+ zo kuvuza kugira ngo bahururize ingabo kubarwanya. Yemwe Bisirayeli mwe, ntimurwanye Yehova Imana ya ba sokuruza+ kuko mudashobora kumutsinda.”+
13 Nuko Yerobowamu yohereza ingabo ngo zice igico zibaturutse inyuma, ku buryo imbere y’ingabo z’Abayuda hari ingabo za Yerobowamu n’inyuma yabo hari izindi zabaciriye igico.+ 14 Ingabo z’u Buyuda zihindukiye zisanga zagoswe n’ingabo ziziturutse imbere n’inyuma.+ Nuko batakambira Yehova,+ abatambyi na bo bavuza impanda mu ijwi riranguruye. 15 Abayuda bavuza urwamo rw’intambara,+ maze baruvugije Imana y’ukuri ihita itsindira+ Yerobowamu n’Abisirayeli bose imbere ya Abiya+ n’Abayuda. 16 Abisirayeli bahunga Abayuda, Imana ibahana mu maboko yabo.+ 17 Abiya n’ingabo ze barabica barabatikiza; mu Bisirayeli hapfuyemo abagabo b’indobanure ibihumbi magana atanu. 18 Nuko icyo gihe Abisirayeli bacishwa bugufi; Abayuda babarushije imbaraga kubera ko bishingikirije+ kuri Yehova Imana ya ba sekuruza. 19 Abiya akurikirana Yerobowamu, amwambura umugi wa Beteli+ n’imidugudu ihakikije, uwa Yeshana n’imidugudu ihakikije, n’uwa Efurayini n’imidugudu ihakikije.+ 20 Yerobowamu ntiyongeye kubyutsa umutwe+ mu minsi ya Abiya; Yehova yaramwibasiye,+ arapfa.
21 Abiya akomeza ubwami bwe.+ Yari afite abagore cumi na bane;+ yabyaye abahungu makumyabiri na babiri+ n’abakobwa cumi na batandatu. 22 Ibindi bintu Abiya yakoze, inzira ze n’amagambo ye, byanditswe mu bisobanuro by’umuhanuzi Ido.+