21 Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikoze muri zahabu, kandi ibikoresho byose byo mu Nzu y’Ishyamba rya Libani+ byari bicuzwe muri zahabu itunganyijwe.+ Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza yari ubusa.