ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 1:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 1 Mu ntangiriro+ Imana+ yaremye+ ijuru n’isi.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 10:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Yehova Imana yawe ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami,+ Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi iteye ubwoba,+ Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere impongano,+

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Igitare cyabo si nk’Igitare cyacu,+

      Abanzi bacu na bo barabyibonera.+

  • Ezira 1:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+

  • Zab. 145:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane;+

      Gukomera kwe ntikurondoreka.+

  • Daniyeli 2:47
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 47 Umwami abwira Daniyeli ati “ni ukuri Imana yanyu ni Imana isumba izindi mana,+ ni Umwami usumba abandi bami,+ kandi ni yo ihishura amabanga kuko wabashije kumpishurira iryo banga.”+

  • Daniyeli 4:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 “Iyo minsi irangiye,+ jyewe Nebukadinezari nubuye amaso ndeba mu ijuru+ maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose,+ nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo,+ kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+

  • Daniyeli 6:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Ntanze itegeko+ ko aho ubwami bwanjye butegeka hose, abantu bazajya batinya Imana ya Daniyeli bagahindira umushyitsi imbere yayo,+ kuko ari Imana nzima kandi ihoraho iteka ryose.+ Ubwami bwayo+ ni ubwami butazarimbuka,+ kandi ubutware bwayo buzahoraho iteka ryose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze