ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 63:Amagambo abanza-11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Indirimbo ya Dawidi igihe yari mu butayu bwo mu Buyuda.+

      63 Mana, uri Imana yanjye, mpora ngushaka.+

      Ubugingo bwanjye bugufitiye inyota,+

      Umubiri wanjye unegekajwe no kukwifuza

      Mu gihugu gikakaye kandi cyumye, kitagira amazi.+

       2 Nabonye imbaraga zawe n’ikuzo ryawe,+

      Nkubona uri ahera.+

       3 Kuko ineza yawe yuje urukundo iruta ubuzima;+

      Iminwa yanjye izagushima.+

       4 Ni cyo gituma nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho;+

      Nzazamura ibiganza mu izina ryawe.+

       5 Ubugingo bwanjye buhaze ibyiza, ndetse ibyiza kurusha ibindi.+

      Iminwa yanjye irangurura ijwi ry’ibyishimo, akanwa kanjye karagusingiza.+

       6 Nakwibukaga ndi ku buriri bwanjye,+

      Nkagutekerezaho mu bicuku bya nijoro,+

       7 Kuko wamfashije;+

      Kandi ndangurura ijwi ry’ibyishimo ndi mu gicucu cy’amababa yawe.+

       8 Ubugingo bwanjye bwakomeje kugukurikira,+

      Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kurankomeje.+

       9 Naho abahiga ubugingo bwanjye ngo baburimbure,+

      Bazajya ikuzimu.+

      10 Bazatangwa bagabizwe inkota;+

      Bazaribwa n’ingunzu.+

      11 Umwami azishimira Imana,+

      Uyirahira wese azagira icyo yirata,+

      Kuko akanwa k’abavuga ibinyoma kazazibywa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze