Gutegeka kwa Kabiri 33:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yaravuze ati“Yehova yaje aturutse kuri Sinayi,+Abarasira aturutse i Seyiri.+Yabamurikiye aturutse mu misozi miremire y’i Parani,+Ari kumwe n’abera uduhumbi n’uduhumbagiza,+Iburyo bwe hari ingabo.+ 2 Abami 6:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Elisa arasenga+ ati “Yehova, ndakwinginze fungura amaso+ ye arebe.” Yehova ahita afungura amaso y’uwo mugaragu arareba, abona mu karere k’imisozi miremire huzuye amafarashi n’amagare y’intambara+ y’imiriro akikije Elisa.+ Daniyeli 7:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Imbere ye hatembaga umugezi w’umuriro.+ Ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga+ kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.+ Nuko Urukiko+ ruraterana n’ibitabo birabumburwa. Matayo 26:53 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 53 Cyangwa utekereza ko ntashobora gusaba Data agahita anyoherereza legiyoni* zisaga cumi n’ebyiri z’abamarayika?+ Ibyahishuwe 5:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Hanyuma ndareba, numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya bizima bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi+ n’ibihumbi incuro ibihumbi;+
2 Yaravuze ati“Yehova yaje aturutse kuri Sinayi,+Abarasira aturutse i Seyiri.+Yabamurikiye aturutse mu misozi miremire y’i Parani,+Ari kumwe n’abera uduhumbi n’uduhumbagiza,+Iburyo bwe hari ingabo.+
17 Elisa arasenga+ ati “Yehova, ndakwinginze fungura amaso+ ye arebe.” Yehova ahita afungura amaso y’uwo mugaragu arareba, abona mu karere k’imisozi miremire huzuye amafarashi n’amagare y’intambara+ y’imiriro akikije Elisa.+
10 Imbere ye hatembaga umugezi w’umuriro.+ Ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga+ kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.+ Nuko Urukiko+ ruraterana n’ibitabo birabumburwa.
53 Cyangwa utekereza ko ntashobora gusaba Data agahita anyoherereza legiyoni* zisaga cumi n’ebyiri z’abamarayika?+
11 Hanyuma ndareba, numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya bizima bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi+ n’ibihumbi incuro ibihumbi;+