6 Nzabwira amajyaruguru+ nti ‘barekure,’ mbwire n’amajyepfo nti ‘ntubagumane. Garura abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+
8 Nzabazana mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ mbateranyirize hamwe mbavanye ku mpera za kure cyane z’isi.+ Muri bo hazaba harimo impumyi n’ibirema, umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.+ Bazagaruka ino ari iteraniro rinini.+
27 Nimbagarura mbakuye mu bantu bo mu mahanga, nkabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu by’abanzi babo,+ nzigaragariza muri bo ko ndi uwera imbere y’amahanga menshi.’+