Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
19 Ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana,+
N’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo.+
2 Uko iminsi ikurikirana, buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka;+
Kandi uko amajoro akurikirana, buri joro rihishura ubumenyi.+
3 Nta mvugo, nta magambo,
Nta n’ijwi ryabyo ryumvikana.+
4 Nyamara umugozi wabyo ugera wageze mu isi yose,+
N’amagambo yabyo agera ku mpera z’isi yose ituwe.+
Muri byo ni ho Imana yabambiye izuba ihema.+
5 Rimeze nk’umukwe usohotse mu cyumba cye,+
Rimeze nk’umunyambaraga wishimira kwiruka mu nzira ye.+
6 Rituruka ku mpera imwe y’ijuru,
Rigasoreza urugendo rwaryo ku yindi mpera,+
Kandi nta kintu cyihisha ubushyuhe bwaryo.+
7 Amategeko+ ya Yehova aratunganye,+ asubiza intege mu bugingo.+
Ibyo Yehova atwibutsa+ ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+
8 Amabwiriza+ Yehova atanga aratunganye,+ ashimisha umutima.+
Amategeko+ ya Yehova ntiyanduye,+ ahumura amaso.+
9 Gutinya+ Yehova biraboneye, bihoraho iteka.
Amategeko+ ya Yehova ni ay’ukuri;+ yose yagaragaye ko akiranuka.+
10 Ni ayo kwifuzwa kurusha zahabu, ndetse kurusha zahabu nyinshi itunganyijwe.+
Aryohereye kurusha ubuki,+ kurusha umushongi w’ubuki bwo mu binyagu.+
11 Ni yo yaburiye umugaragu wawe;+
Kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye.+
12 Ni nde ushobora kumenya amakosa ye?+
Umpanagureho ibyaha nakoze simbimenye,+
13 Kandi urinde umugaragu wawe ibikorwa byo kurengera.+
Ntiwemere ko bintegeka;+
Ni bwo nzaba umuntu utunganye,+
Kandi nzakomeza kuba umwere, ne kubarwaho ibyaha byinshi.
14 Yehova Gitare+ cyanjye n’Umucunguzi wanjye,+
Amagambo ava mu kanwa kanjye n’ibyo umutima wanjye utekereza+ bigushimishe.