105 Mushimire Yehova, mwambaze izina rye;+
Mumenyeshe abantu bo mu mahanga imigenzereze ye.+
2 Nimumuririmbire, mumucurangire;+
Mwite ku mirimo yose itangaje yakoze.+
3 Mwirate izina rye ryera.+
Imitima y’abashaka Yehova niyishime.+
4 Mushake Yehova n’imbaraga ze;+
Mujye muhora mushaka mu maso he.+
5 Mwibuke imirimo itangaje yakoze;+
Mwibuke ibitangaza bye n’amategeko ava mu kanwa ke,+
6 Mwa rubyaro rw’umugaragu we Aburahamu mwe,+
Mwebwe bene Yakobo, abo yatoranyije.+
7 Ni we Yehova Imana yacu.+
Amategeko ye ari mu isi yose.+
8 Yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose,+
N’ijambo yategetse kugeza ku b’ibihe igihumbi,+
9 Isezerano yagiranye na Aburahamu+
N’indahiro yarahiye Isaka;+
10 Kandi iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,
Ibera Isirayeli isezerano rihoraho,+
11 Agira ati “nzaguha igihugu cy’i Kanani,+
Kibe umurage mwagenewe.”+
12 Kandi ibyo byabaye igihe bari bakiri bake;+
Ni koko, bari bake cyane ari n’abimukira muri icyo gihugu.+
13 Bakomeje kugenda bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi,+
Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
14 Nta muntu n’umwe yemereye kubanyaga;+
Ahubwo yacyashye abami ababaziza,+
15 Arababwira ati “ntimukore ku bantu banjye natoranyije,+
Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.”+
16 Yateje inzara mu gihugu,+
Avuna inkoni yose yamanikwagaho imigati ifite ishusho y’urugori.+
17 Yohereje umuntu wo kubabanziriza imbere,
Ari we Yozefu wagurishijwe akaba umucakara.+
18 Ibirenge bye babibabarishije imihama,+
Bamubohesha ibyuma;+
19 Ijambo rya Yehova ni ryo ryamutunganyije,+
Kugeza aho ijambo Imana yavuze ryasohoreye.+
20 Umwami aratuma ngo bamubohore,+
Umutware w’amahanga aratuma ngo bamurekure.
21 Yamugize umutware w’urugo rwe,+
Amuha gutegeka ibyo atunze byose,+
22 Amuha abatware be ngo abategeke uko ashaka,+
Kandi ajye yigisha abakuru be ubwenge.+
23 Nuko Abisirayeli baza muri Egiputa,+
Maze Yakobo atura ari umwimukira mu gihugu cya Hamu.+
24 Imana ituma ubwoko bwayo bukomeza kugwira cyane,+
Ikomeza kubaha gukomera, amaherezo baruta abanzi babo.+
25 Yarabaretse bahindura imitima yabo banga ubwoko bwayo,+
Biga amayeri yo kugirira nabi abagaragu bayo.+
26 Yatumye Mose umugaragu wayo,+
Na Aroni uwo yari yatoranyije.+
27 Bakorera muri bo ibimenyetso byayo,+
Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu.+
28 Yohereje umwijima maze harijima,+
Kandi ntibagomeye amagambo yayo.+
29 Amazi yabo yayahinduye amaraso,+
Yica amafi yabo.+
30 Igihugu cyabo cyuzura ibikeri,+
Byuzura mu byumba by’abami babo.
31 Yahamagaye ibibugu biraza,+
Ahamagara n’imibu ngo ize mu turere twabo twose.+
32 Mu cyimbo cy’imvura yagushije amahindu+
N’umuriro ugurumana mu gihugu cyabo.+
33 Akubita imizabibu n’imitini yabo,
Kandi avunagura ibiti byo mu gihugu cyabo.+
34 Yahamagaye inzige ziraza,+
Haza n’ubundi bwoko bw’inzige zitagira ingano.+
35 Nuko zirya ibimera byose byo mu gihugu cyabo,+
Zirya n’imbuto z’ubutaka bwabo.
36 Yishe uburiza bwose bwo mu gihugu cyabo,+
Ubwo ubushobozi bwabo bwose bwo kubyara bwatangiriyeho.+
37 Nuko ivanayo ubwoko bwayo bufite ifeza na zahabu,+
Kandi nta muntu n’umwe wo mu miryango yayo wigeze asitara.
38 Baragiye Abanyegiputa barishima,
Kuko bari babateye ubwoba.+
39 Yabambye igicu kirabakingiriza,+
Ishyiraho n’umuriro wo kubamurikira nijoro.+
40 Barasabye ibazanira inturumbutsi,+
Kandi yakomezaga kubagaburira umugati uva mu ijuru bagahaga.+
41 Yafunguye urutare amazi atangira kududubiza,+
Atemba nk’uruzi+ mu turere tutagira amazi.
42 Yibutse ijambo ryayo ryera yabwiye umugaragu wayo Aburahamu,+
43 Maze ikurayo ubwoko bwayo bwishimye cyane,+
Abo yatoranyije ibakurayo barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
44 Nuko igenda ibaha ibihugu by’amahanga,+
Bakomeza kwigarurira ibyo abantu bo mu mahanga baruhiye,+
45 Kugira ngo bajye bubahiriza amabwiriza yayo,+
Kandi bumvire amategeko yayo.+
Nimusingize Yah!+