ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 11:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Kandi aba bagaragu bawe bose bazaza aho ndi banyikubite imbere,+ bambwire bati ‘genda ujyane n’abantu bawe bose.’ Nyuma yaho nzagenda.” Nuko ava imbere ya Farawo arakaye cyane.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 12:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Hari bamwe mu Bagadi bitandukanyije n’abavandimwe babo basanga Dawidi mu butayu ahantu hagerwa bigoranye.+ Bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga, ingabo zimenyereye urugamba, zihora ziteguranye ingabo nini n’amacumu.+ Bari bafite mu maso nk’ah’intare,+ kandi banyarukaga nk’ingeragere ku misozi.+

  • Daniyeli 3:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nuko Shadaraki, Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “nyagasani Nebukadinezari, si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza kuri iyo ngingo.+

  • Ibyakozwe 4:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Babonye ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abantu batize bo muri rubanda rusanzwe,+ baratangara. Nuko bamenya ko babanaga na Yesu.+

  • Ibyakozwe 14:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavuga bashize amanga kuko Yehova yari yabahaye ubutware, agahamya ijambo ry’ubuntu bwe butagereranywa abaha gukoresha amaboko yabo ibimenyetso n’ibitangaza.+

  • 1 Abatesalonike 2:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 ahubwo muzi ukuntu tumaze kubabarizwa+ i Filipi+ no kwandagarizwayo+ (nk’uko mubizi), Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire+ ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze