Gutegeka kwa Kabiri 30:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+ Nehemiya 1:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nimungarukira+ mugakomeza amategeko+ yanjye kandi mukayakurikiza,+ nubwo muzaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakoranya+ maze mbavaneyo mbazane+ ahantu natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye rihabe.’+ Yeremiya 3:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Mwa bana bigize ibyigomeke mwe, nimungarukire,”+ ni ko Yehova avuga. “Kuko ndi umugabo wanyu;+ kandi nzabafata, mfate umwe mu mugi na babiri mu muryango, mbazane i Siyoni.+ Amosi 9:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Nzagarura abo mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli bajyanywe ho iminyago,+ bazubaka imigi yahindutse amatongo bayituremo.+ Bazatera inzabibu banywe divayi yazo, kandi batere ubusitani barye imbuto zezemo.’+ Luka 15:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “ni nde muri mwe waba afite intama ijana, maze yatakaza imwe muri zo ntasige mirongo icyenda n’icyenda mu butayu, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye?+
3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+
9 Nimungarukira+ mugakomeza amategeko+ yanjye kandi mukayakurikiza,+ nubwo muzaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakoranya+ maze mbavaneyo mbazane+ ahantu natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye rihabe.’+
14 “Mwa bana bigize ibyigomeke mwe, nimungarukire,”+ ni ko Yehova avuga. “Kuko ndi umugabo wanyu;+ kandi nzabafata, mfate umwe mu mugi na babiri mu muryango, mbazane i Siyoni.+
14 Nzagarura abo mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli bajyanywe ho iminyago,+ bazubaka imigi yahindutse amatongo bayituremo.+ Bazatera inzabibu banywe divayi yazo, kandi batere ubusitani barye imbuto zezemo.’+
4 “ni nde muri mwe waba afite intama ijana, maze yatakaza imwe muri zo ntasige mirongo icyenda n’icyenda mu butayu, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye?+