ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 4:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ariko Zerubabeli na Yeshuwa+ n’abandi batware+ b’amazu ya ba sekuruza bo muri Isirayeli barabasubiza bati “ntimuzafatanya natwe kubakira Imana yacu inzu,+ ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Yehova Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro+ Umwami w’u Buperesi yabidutegetse.”

  • Ezira 5:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ni bwo Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa+ mwene Yehosadaki bahagurutse bakongera kubaka inzu y’Imana yahoze i Yerusalemu; kandi abahanuzi b’Imana+ bari kumwe na bo babafasha.

  • Yesaya 32:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Dore hazima umwami+ uzategekesha gukiranuka,+ kandi abatware be+ bazategekesha ubutabera.

  • Yesaya 51:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nzashyira amagambo yanjye mu kanwa kawe+ kandi nzagutwikiriza igicucu cy’ukuboko kwanjye,+ kugira ngo nshyire ijuru+ mu mwanya waryo, nshyireho n’imfatiro z’isi,+ maze mbwire Siyoni nti ‘uri ubwoko bwanjye.’+

  • Luka 12:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 “Ntimutinye,+ mwa mukumbi muto+ mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami.+

  • Abaroma 8:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro,+ atari ku bushake bwabyo, ahubwo bitewe n’uwabibushyizemo. Ariko hariho n’ibyiringiro+

  • Ibyahishuwe 14:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ngiye kubona mbona Umwana w’intama+ ahagaze ku musozi wa Siyoni,+ ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine,+ bafite izina rye n’izina rya Se+ yanditswe mu ruhanga rwabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze