20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli+ n’abarokotse bo mu nzu ya Yakobo ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga,+ ahubwo bazishingikiriza rwose kuri Yehova, Uwera wa Isirayeli,+ mu budahemuka.+
8 Ahubwo bazajya bavuga bati ‘ndahiye Yehova Imana nzima yavanye ab’inzu ya Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo,’ kandi bazatura ku butaka bwabo.”+