13 Nzazivana+ mu bantu bo mu mahanga nzikoranyirize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane ku butaka bwazo+ maze nziragire ku misozi ya Isirayeli, iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu.+
20 Icyo gihe nzabagarura; ni koko icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe. Nzabahesha izina ryiza kandi mbagire igisingizo mu mahanga yose yo ku isi, ubwo nzabagarurira abanyu bajyanywe mu bunyage mubireba,” ni ko Yehova avuze.+