25Mu mwaka wa cyenda+ w’ingoma ya Sedekiya, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi,+ Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye+ Yerusalemu, bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+
28 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘ngiye guhana uyu mugi mu maboko y’Abakaludaya no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi azawigarurira.+
39Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi,+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+