-
2 Abami 17:13Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
13 Yehova yakomeje kuburira+ Isirayeli+ n’u Buyuda+ akoresheje abahanuzi+ be bose na ba bamenya,+ agira ati “nimuhindukire muve mu nzira zanyu mbi+ mukomeze amategeko yanjye+ n’amateka yanjye,+ mukurikize amategeko+ yose nategetse ba sokuruza+ kandi nkayabaha binyuze ku bagaragu banjye b’abahanuzi.”+
-
-
Yeremiya 35:15Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
15 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi,+ nkazinduka kare nkabatuma nti ‘ndabinginze nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi,+ mugorore imigenzereze yanyu,+ kandi ntimugakurikire izindi mana ngo muzikorere.+ Mukomeze gutura ku butaka nabahaye mwe na ba sokuruza.’+ Ariko mwanze kunyumvira, habe no kuntega amatwi.+
-
-
Ezekiyeli 33:11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
11 Ubabwire uti ‘“ndahiye kubaho kwanjye,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, “ko ntishimira ko umuntu mubi apfa;+ ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira+ akareka inzira ye maze agakomeza kubaho.+ Nimuhindukire! Nimuhindukire mureke inzira zanyu mbi.+ Kuki mwarinda gupfa mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?”’+
-