ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 17:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Yehova yakomeje kuburira+ Isirayeli+ n’u Buyuda+ akoresheje abahanuzi+ be bose na ba bamenya,+ agira ati “nimuhindukire muve mu nzira zanyu mbi+ mukomeze amategeko yanjye+ n’amateka yanjye,+ mukurikize amategeko+ yose nategetse ba sokuruza+ kandi nkayabaha binyuze ku bagaragu banjye b’abahanuzi.”+

  • Yesaya 1:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nimwiyuhagire+ mwiyeze,+ mukure ibikorwa byanyu bibi imbere y’amaso yanjye+ kandi mureke gukora ibibi.+

  • Yeremiya 7:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu, nanjye nzatuma mukomeza gutura aha hantu.+

  • Yeremiya 26:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 None rero, mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu,+ kandi mwumvire ijwi rya Yehova Imana yanyu, Yehova na we azisubiraho areke kubateza ibyago yavuze ko azabateza.+

  • Ezekiyeli 18:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘mbese nishimira ko umuntu mubi apfa?+ Icyo nishimira si uko yahindukira akareka inzira ze maze agakomeza kubaho?’+

  • Ibyakozwe 26:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 ahubwo nabanje kureba ab’i Damasiko,+ nkurikizaho ab’i Yerusalemu+ n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga,+ bose mbagezaho ubutumwa bw’uko bagomba kwihana, bagahindukirira Imana bakora imirimo ikwiranye no kwihana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze