Zab. 103:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu;+Ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu.+ Yeremiya 18:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 maze iryo shyanga rigahindukira rikareka ibibi nari naravuze ko nzariryoza,+ nzisubiraho ndeke ibyago nari naratekereje kuriteza.+ Yeremiya 36:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ahari wenda ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ntekereza kubateza,+ bitume bahindukira umuntu wese areke inzira ye mbi,+ nanjye mbababarire amakosa yabo n’ibyaha byabo.”+ Ezekiyeli 18:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 “‘Erega sinishimira ko hagira umuntu upfa,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. ‘Ku bw’ibyo, nimuhindukire maze mukomeze kubaho.’”+ Yona 3:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nta wamenya, wenda Imana y’ukuri yakwigarura, ikisubiraho+ maze ikareka uburakari bwayo bugurumana ntiturimbuke!”+
8 maze iryo shyanga rigahindukira rikareka ibibi nari naravuze ko nzariryoza,+ nzisubiraho ndeke ibyago nari naratekereje kuriteza.+
3 Ahari wenda ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ntekereza kubateza,+ bitume bahindukira umuntu wese areke inzira ye mbi,+ nanjye mbababarire amakosa yabo n’ibyaha byabo.”+
32 “‘Erega sinishimira ko hagira umuntu upfa,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. ‘Ku bw’ibyo, nimuhindukire maze mukomeze kubaho.’”+
9 Nta wamenya, wenda Imana y’ukuri yakwigarura, ikisubiraho+ maze ikareka uburakari bwayo bugurumana ntiturimbuke!”+