ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 9:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Mwibuke kandi ntimukibagirwe ukuntu mwarakarije Yehova Imana yanyu mu butayu.+ Kuva igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa kugera aho mugereye aha, mwakomeje kwigomeka kuri Yehova.+

  • 2 Abami 17:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Abisirayeli bakoze ibidakwiriye mu maso ya Yehova Imana yabo,+ bubaka utununga+ mu migi yabo yose, kuva ku munara+ w’abarinzi kugera ku mugi ugoswe n’inkuta,

  • Nehemiya 9:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Ariko bo na ba sogokuruza bagaragaje ubwibone+ bashinga amajosi,+ ntibumvira amategeko yawe.

  • Zab. 106:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Twakoze ibyaha nka ba sogokuruza;+

      Twarakosheje; twakoze ibibi.+

  • Yeremiya 2:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Narabazanye, amaherezo mbageza mu gihugu cy’imirima y’ibiti byera imbuto, kugira ngo mujye murya imbuto zacyo n’ibyiza byacyo.+ Ariko mwaraje maze muhumanya igihugu cyanjye, n’umurage wanjye muwuhindura ikintu cyo kwangwa urunuka.+

  • Yeremiya 3:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Turyama mu kimwaro+ tukiyorosa gukorwa n’isoni,+ kuko uhereye mu buto bwacu kugeza n’uyu munsi, twe na ba sogokuruza+ twacumuye kuri Yehova Imana yacu,+ kandi ntitwumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”+

  • Ezekiyeli 16:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “‘Nuko nkunyuraho ndakwitegereza mbona ugeze igihe cyo kugaragarizwa urukundo.+ Ni ko kugufubika umwenda wanjye+ ntwikira ubwambure bwawe kandi ngirana nawe isezerano ngerekaho n’indahiro,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘maze uba uwanjye.+

  • Ezekiyeli 20:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Nabazanye mu gihugu+ nari nararahiye nzamuye ukuboko ko nzakibaha.+ Ariko iyo babonaga agasozi kirengeye kose+ n’igiti cyose gifite amashami menshi, bahatambiraga ibitambo,+ bakahaturira amaturo yabo andakaza, bakahatambira ibitambo by’impumuro nziza icururutsa,+ bakahasukira amaturo yabo y’ibyokunywa.+

  • Ibyakozwe 7:51
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze