23 “uku ni ko Kuro umwami w’u Buperesi+ avuga ati ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi,+ kandi we ubwe yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu ho mu Buyuda.+ Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe,+ Yehova Imana ye abane na we.+ Mumureke ajyeyo.’”+
3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+
19 Uzabasubize uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “dore ngiye gufata inkoni ya Yozefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, na bagenzi be bagize imiryango ya Isirayeli, mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda maze mbahindure inkoni imwe,+ babe umwe mu kuboko kwanjye.”’