40Ijambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova, igihe Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami yari amaze kumusezerera ari i Rama,+ akamuvana mu bandi banyagano bose b’i Yerusalemu n’i Buyuda bari bajyanywe mu bunyage i Babuloni;+ icyo gihe yari afungishijwe amapingu.
12 Mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wako wa cumi, Nebuzaradani,+ umutware w’abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu,