Yeremiya
12 Yehova, urakiranuka+ iyo nkugejejeho ikirego cyanjye, ndetse n’iyo mvugana nawe ibirebana n’imanza. None se, kuki ababi bagira icyo bageraho mu nzira zabo,+ n’abakora iby’uburiganya bose bakaba batagira imihangayiko? 2 Warabateye bashora imizi, bakomeza gukura, ndetse bera imbuto. Uhora hafi y’iminwa yabo, ariko ukaba kure y’impyiko* zabo.+ 3 Yehova unzi neza+ kandi urambona; wagenzuye umutima wanjye usanga uri kumwe nawe.+ Barobanure nk’intama zigomba kubagwa,+ ubashyire ku ruhande bategereze umunsi wo kwicwa. 4 Igihugu kizakomeza kuraba kugeza ryari,+ n’ibimera byo mu mirima yose bizakomeza kuma kugeza ryari?+ Ubugome bw’abagituyemo bwatumye inyamaswa n’ibiguruka bikurwaho.+ Kuko bavuga bati “ntashobora kubona ibizatubaho.”
5 Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakakwahagiza, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi?+ Mbese ufite icyizere mu gihugu cy’amahoro?+ None se uzabigenza ute ugeze mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani?+ 6 Abavandimwe bawe n’abo mu nzu ya so barakuriganyije,+ ndetse bakuvugirije induru. Ntukabizere bitewe gusa n’uko bakubwira ibyiza.+
7 “Nasize inzu yanjye;+ nataye umurage wanjye;+ uwo ubugingo bwanjye bukunda namuhanye mu maboko y’abanzi be.+ 8 Uwo nagize umurage wanjye yambereye nk’intare mu ishyamba. Yarantontomeye; ni yo mpamvu namwanze.+ 9 Uwo nagize umurage wanjye+ yambereye nk’igisiga cy’amabara menshi; ibisiga biramugose.+ Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, nimuteranire hamwe murye, muzane n’izindi nyamaswa.+ 10 Abungeri benshi+ barimbuye uruzabibu rwanjye,+ banyukanyuka umugabane wanjye.+ Umugabane wanjye mwiza+ bawuhinduye ubutayu bw’umwirare. 11 Bawuhinduye umwirare;+ wararabye, ukomeza kuba itongo imbere yanjye.+ Igihugu cyose cyahindutse amatongo kuko nta wabyitayeho.+ 12 Abanyazi baje baturutse mu nzira nyabagendwa zose zo mu butayu, kuko inkota ya Yehova iyogoza igihugu ihereye ku mpera imwe kugeza ku yindi.+ Nta muntu n’umwe ufite amahoro. 13 Babibye ingano ariko basarura amahwa.+ Barakoze cyane birabarwaza, ariko nta cyo bizabamarira.+ Umusaruro wabo uzabakoza isoni bitewe n’uburakari bugurumana bwa Yehova.”
14 Uku ni ko Yehova yavuze ku birebana n’abaturanyi banjye bose babi+ bakora ku murage nahaye ubwoko bwanjye Isirayeli,+ ati “ngiye kubarandura mbavane ku butaka bwabo;+ kandi nzarandura ab’inzu ya Yuda mbavane hagati yabo.+ 15 Nimara kubarandura, nzongera mbagirire imbabazi+ maze mbagarure, buri wese musubize mu murage we, buri wese mu gihugu cye.”+
16 “Nibiga imigenzereze y’abagize ubwoko bwanjye, bakarahira mu izina ryanjye+ bati ‘ndahiye Yehova Imana nzima!,’ nk’uko bigishije ubwoko bwanjye kurahira mu izina rya Bayali,+ bazahabwa umwanya mu bwoko bwanjye.+ 17 Ariko nibatumvira, nanjye nzarandura iryo shyanga, nimara kurirandura ndirimbure,”+ ni ko Yehova avuga.