Gutegeka kwa Kabiri 29:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Umuntu niyumva amagambo y’iyi ndahiro+ akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati ‘nubwo nzagira umutima wo kwigomeka+ nzagira amahoro,’+ agamije kurimbura buri wese, nk’uko umuntu yakukumbira hamwe ubutaka bunese n’ubukakaye, Yeremiya 5:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ariko abagize ubu bwoko bafite umutima winangiye kandi wigomeka; bavuye mu nzira yanjye bakomeza kugendera mu nzira yabo.+ Yeremiya 23:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Bahora babwira abansuzugura bati ‘Yehova yavuze ati “muzagira amahoro.”’+ Kandi babwira abagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye+ bati ‘nta byago bizabageraho.’+ Ezekiyeli 3:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ariko ab’inzu ya Isirayeli bo ntibazakumva kuko badashaka kunyumva,+ bitewe n’uko ab’inzu ya Isirayeli bose bafite imitwe ikomeye n’imitima yinangiye.+ Hoseya 4:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Isirayeli yigometse nk’inka itumvira.+ Ubu se noneho, Yehova azabaragira nk’uragira isekurume y’intama ahantu hagari? Zekariya 7:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Imitima yabo+ bayigize urutare kugira ngo batumvira amategeko+ n’amagambo Yehova nyir’ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we+ no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyir’ingabo abarakarira cyane.”+
19 “Umuntu niyumva amagambo y’iyi ndahiro+ akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati ‘nubwo nzagira umutima wo kwigomeka+ nzagira amahoro,’+ agamije kurimbura buri wese, nk’uko umuntu yakukumbira hamwe ubutaka bunese n’ubukakaye,
23 Ariko abagize ubu bwoko bafite umutima winangiye kandi wigomeka; bavuye mu nzira yanjye bakomeza kugendera mu nzira yabo.+
17 Bahora babwira abansuzugura bati ‘Yehova yavuze ati “muzagira amahoro.”’+ Kandi babwira abagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye+ bati ‘nta byago bizabageraho.’+
7 Ariko ab’inzu ya Isirayeli bo ntibazakumva kuko badashaka kunyumva,+ bitewe n’uko ab’inzu ya Isirayeli bose bafite imitwe ikomeye n’imitima yinangiye.+
16 Isirayeli yigometse nk’inka itumvira.+ Ubu se noneho, Yehova azabaragira nk’uragira isekurume y’intama ahantu hagari?
12 Imitima yabo+ bayigize urutare kugira ngo batumvira amategeko+ n’amagambo Yehova nyir’ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we+ no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyir’ingabo abarakarira cyane.”+