18 “Muri iyo minsi bazagenda, ab’inzu ya Yuda bajyane n’ab’inzu ya Isirayeli,+ maze bose hamwe+ bave mu gihugu cy’amajyaruguru bajye mu gihugu nahaye ba sokuruza ho umurage.+
3 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzakoranya abagize ubwoko bwanjye bajyanywe mu bunyage, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu cya ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+