-
Ezekiyeli 6:13Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
13 Bazamenya ko ndi Yehova,+ igihe ababo bishwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo biteye ishozi,+ bakikije ibicaniro byabo,+ bari ku dusozi twose+ no mu mpinga z’imisozi yose,+ no munsi y’igiti gitoshye cyose,+ no munsi y’igiti cyose cy’inganzamarumbo cy’amashami menshi,+ aho boserezaga umubavu uhumurira ibigirwamana byabo byose biteye ishozi,+ babicururutsa.
-
-
Ezekiyeli 20:28Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
28 Nabazanye mu gihugu+ nari nararahiye nzamuye ukuboko ko nzakibaha.+ Ariko iyo babonaga agasozi kirengeye kose+ n’igiti cyose gifite amashami menshi, bahatambiraga ibitambo,+ bakahaturira amaturo yabo andakaza, bakahatambira ibitambo by’impumuro nziza icururutsa,+ bakahasukira amaturo yabo y’ibyokunywa.+
-