ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 15:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Nuko Puli+ umwami wa Ashuri+ atera icyo gihugu. Menahemu amuha+ italanto igihumbi z’ifeza,+ kugira ngo Puli amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere.+

  • 2 Abami 16:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Hanyuma Ahazi yohereza intumwa kuri Tigulati-Pileseri+ umwami wa Ashuri ati “ndi umugaragu+ wawe n’umuhungu wawe. None ngwino unkize+ amaboko y’umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bahagurukiye kundwanya.”

  • 2 Abami 17:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Shalumaneseri+ umwami wa Ashuri+ yarazamutse atera Hoseya, Hoseya ahinduka umugaragu we akajya amuha amakoro.+

  • Yeremiya 2:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 None se kuki ushaka kunyura mu nzira igana muri Egiputa,+ ngo ujye kunywa amazi y’i Shihori?+ Kandi se urashakira iki kunyura mu nzira igana muri Ashuri,+ ngo ujye kunywa amazi ya rwa Ruzi?

  • Yeremiya 2:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Kuki wibwira ko guhindura inzira yawe ari ibintu byoroheje?+ Egiputa na yo izagukoza isoni+ nk’uko Ashuri yagukojeje isoni.+

  • Amaganya 5:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Amaboko yacu+ twayahaye Egiputa,+ tuyaha Ashuri+ kugira ngo tubone umugati uduhagije.

  • Ezekiyeli 16:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 “‘Nanone wasambanye n’Abashuri bitewe n’uko utashiraga irari,+ ukomeza gusambana na bo ariko nabwo ntiwashira irari.

  • Hoseya 5:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Efurayimu yabonye uburwayi bwe, Yuda na we abona igisebe cye.+ Nuko Efurayimu ajya muri Ashuri+ atuma ku mwami ukomeye.+ Ariko uwo mwami ntiyabashije kubakiza,+ kandi ntiyashoboye kubabonera umuti wabakiza icyo gisebe.+

  • Hoseya 7:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Efurayimu yabaye nk’inuma y’injiji+ itagira umutima.+ Yitabaje Egiputa,+ ajya no muri Ashuri.+

  • Hoseya 8:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Bagiye muri Ashuri+ bameze nk’imparage yigize ingunge.+ Efurayimu na we yahonze abakunzi be.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze