ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Imigani 28:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Umuyobozi utagira ubushishozi nyakuri akora ibintu byinshi by’uburiganya,+ ariko uwanga indamu mbi+ azarama iminsi myinshi.

  • Yesaya 32:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Dore hazima umwami+ uzategekesha gukiranuka,+ kandi abatware be+ bazategekesha ubutabera.

  • Yesaya 60:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Mu cyimbo cy’umuringa nzazana zahabu,+ mu cyimbo cy’icyuma nzane ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana umuringa, naho mu cyimbo cy’amabuye nzane icyuma. Nzashyiraho amahoro akubere umugenzuzi,+ no gukiranuka kukubere umukoresha.+

  • Yeremiya 22:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 ‘Nta kindi werekejeho amaso yawe n’umutima wawe, uretse gushaka indamu mbi+ no gushaka amaraso y’utariho urubanza kugira ngo uyavushe,+ no kuriganya no kunyaga.’

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+

  • Ezekiyeli 22:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Abatware baho bameze nk’amasega atanyagura umuhigo akavusha amaraso,+ kuko barimbura ubugingo bagamije indamu mbi.+

  • Ezekiyeli 46:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Umutware ntagafate ku murage wa rubanda ngo abirukane muri gakondo yabo.+ Azahe abahungu be umurage avanye kuri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, buri wese akava muri gakondo ye.’”+

  • Mika 3:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko ndavuga nti “nimutege amatwi mwa batware ba Yakobo mwe, namwe bakuru b’inzu ya Isirayeli.+ Ese si mwe mwari mukwiriye kumenya ubutabera?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze