ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 41
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 41:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 41:4

     Uko bigaragara bishatse kuvuga “Ahera.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:20; 2Ng 3:8
  • +Kuva 26:33

Ezekiyeli 41:5

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:5

Ezekiyeli 41:6

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:6, 10

Ezekiyeli 41:7

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:8
  • +Ezk 42:5

Ezekiyeli 41:8

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:5

Ezekiyeli 41:10

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:12

Ezekiyeli 41:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 3:8; Ezk 41:4

Ezekiyeli 41:16

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:4
  • +1Bm 6:15; 2Ng 3:5

Ezekiyeli 41:18

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:29; 7:36; 2Ng 3:7
  • +Ezk 40:16
  • +Ezk 10:14

Ezekiyeli 41:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:10; Ibh 4:7

Ezekiyeli 41:21

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:33

Ezekiyeli 41:22

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:1; 1Bm 7:48; 2Ng 4:19; Ibh 8:3
  • +Ezk 44:16; Mal 1:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 19-20

Ezekiyeli 41:23

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:32; 2Ng 4:22

Ezekiyeli 41:25

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:18

Ezekiyeli 41:26

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:16

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 41:41Bm 6:20; 2Ng 3:8
Ezek. 41:4Kuva 26:33
Ezek. 41:51Bm 6:5
Ezek. 41:61Bm 6:6, 10
Ezek. 41:71Bm 6:8
Ezek. 41:7Ezk 42:5
Ezek. 41:8Ezk 40:5
Ezek. 41:101Ng 28:12
Ezek. 41:152Ng 3:8; Ezk 41:4
Ezek. 41:161Bm 6:4
Ezek. 41:161Bm 6:15; 2Ng 3:5
Ezek. 41:181Bm 6:29; 7:36; 2Ng 3:7
Ezek. 41:18Ezk 40:16
Ezek. 41:18Ezk 10:14
Ezek. 41:19Ezk 1:10; Ibh 4:7
Ezek. 41:211Bm 6:33
Ezek. 41:22Kuva 30:1; 1Bm 7:48; 2Ng 4:19; Ibh 8:3
Ezek. 41:22Ezk 44:16; Mal 1:7
Ezek. 41:231Bm 6:32; 2Ng 4:22
Ezek. 41:25Ezk 41:18
Ezek. 41:26Ezk 40:16
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 41:1-26

Ezekiyeli

41 Nuko anjyana mu rusengero, maze apima inkingi zo mu mpande, abona zifite ubugari bw’imikono itandatu mu ruhande rumwe n’imikono itandatu mu rundi ruhande; ubwo ni bwo bwari ubugari bw’inkingi yo mu mpande. 2 Ubugari bw’umuryango bwari imikono icumi; mu ruhande rumwe rw’umuryango hari imikono itanu no mu rundi hari imikono itanu. Hanyuma apima uburebure bwarwo abona imikono mirongo ine, n’ubugari bw’imikono makumyabiri.

3 Yinjiramo imbere apima umubyimba w’urukuta rurimo umuryango, uba imikono ibiri. Apima umuryango ubwawo, abona imikono itandatu; naho impande zombi z’urukuta uwo muryango wari utoboreyemo, rumwe rugira imikono irindwi n’urundi irindwi. 4 Apima uburebure bwaho abona imikono makumyabiri n’ubugari bwaho buba imikono makumyabiri+ imbere y’urusengero.* Hanyuma arambwira ati “aha ni Ahera Cyane.”+

5 Apima urukuta rw’inzu abona imikono itandatu. Ubugari bw’ibyumba byo mu mpande bwari imikono ine impande zose, bizengurutse inzu impande zose.+ 6 Ibyumba byo mu mpande byari bigerekeranye, hari amagorofa atatu, kandi buri gorofa rifite ibyumba mirongo itatu. Ibyo byumba byari bizengurutse byagukiraga mu rukuta rw’inzu kugira ngo bibone aho bifata, ariko ntibyafatanaga n’urukuta rw’inzu.+ 7 Ibyumba byo mu mpande byagendaga biba bigari uko uzamuka ujya hejuru, kandi mu mpande zombi z’iyo nzu hari inzira izamuka igenda yihotagura.+ Inzu yagendaga iba ngari ugana hejuru, kandi umuntu yavaga ku igorofa ryo hasi akagera ku igorofa ryo hejuru+ anyuze ku igorofa ryo hagati.

8 Nuko mbona iyo nzu ifite urufatiro rurerure impande zose. Kuva aho urwo rufatiro rutangirira kugera mu ihuriro, hareshyaga n’urubingo rw’imikono itandatu.+ 9 Umubyimba w’urukuta rw’icyumba cyo mu mpande ahagana hanze, wari imikono itanu. Inyuma y’ibyumba byo mu mpande byari bizengurutse inzu hari umwanya wasigaraga inyuma y’urukuta.

10 Hagati y’ibyumba byo kuriramo+ n’inzu hari ubugari bw’imikono makumyabiri mu mpande zose. 11 Imiryango yinjira mu byumba byo mu mpande yari kuri wa mwanya wasigaraga inyuma, umuryango umwe uri ahagana mu majyaruguru undi uri ahagana mu majyepfo. Ubugari bw’uwo mwanya wasigaraga inyuma bwari imikono itanu mu mpande zose.

12 Inzu yari imbere y’umwanya uciye hagati, ahagana iburengerazuba, yari ifite ubugari bw’imikono mirongo irindwi. Urukuta rwayo rwari rufite umubyimba w’imikono itanu impande zose, kandi uburebure bwayo bwari imikono mirongo cyenda.

13 Nuko apima inzu abona ifite uburebure bw’imikono ijana; kandi umwanya uciye hagati, n’inzu n’inkuta zayo byari bifite uburebure bw’imikono ijana. 14 Ubugari bw’imbere y’inzu n’umwanya uciye hagati aherekeye iburasirazuba, bwari imikono ijana.

15 Apima uburebure bw’inzu yari imbere y’umwanya uciye hagati ahagana inyuma yaho n’amabaraza yayo yo mu ruhande rumwe no mu rundi, abona imikono ijana.

Nanone apima urusengero n’icyumba cy’imbere+ n’amabaraza y’urugo; 16 ibyo uko ari bitatu byari bifite amarembo n’amadirishya afite ibizingiti bigenda biba bito bito,+ n’amabaraza mu mpande zose. Uhereye ku muryango ugana imbere, inkuta zari zometseho imbaho impande zose+ kuva hasi kugera ku madirishya; kandi amadirishya na yo yari azengurutswe n’imbaho. 17 Kuva hejuru y’umuryango kugeza imbere mu nzu, no hanze no ku rukuta rwose ruzengurutse, n’imbere mu nzu no hanze hose hari hafite ibipimo byaho. 18 Ndetse hari n’ibishushanyo by’abakerubi+ n’iby’ibiti by’imikindo,+ igiti cy’umukindo kiri hagati y’umukerubi n’undi, kandi umukerubi yari afite mu maso habiri.+ 19 Mu maso h’umuntu hari herekeye igiti cy’umukindo mu ruhande rumwe, naho mu maso h’intare y’umugara ikiri nto herekeye igiti cy’umukindo mu rundi ruhande;+ byose byari bishushanyije mu rukuta rw’inzu impande zose. 20 Ku rukuta rw’urusengero hari ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo, uhereye hasi ukagera hejuru y’umuryango.

21 Inkomanizo z’umuryango w’urusengero zari zifite imfuruka zigororotse,+ kandi uku ni ko imbere y’ahera hari hameze: 22 hari igicaniro kibajwe mu giti gifite ubuhagarike bw’imikono itatu n’uburebure bw’imikono ibiri, kandi cyari gifite inkingi mu mfuruka.+ Cyari cyubakishijwe imbaho mu burebure bwacyo no mu mpande zacyo. Nuko arambwira ati “aya ni ameza ari imbere ya Yehova.”+

23 Urusengero n’ahera byari bifite inzugi ebyiri.+ 24 Izo nzugi zari zigizwe n’ibice bibiri bibiri, byombi bikinguka. Buri rugi rwari rufite ibice bibiri n’urundi rukagira bibiri. 25 Kuri izo nzugi z’urusengero hari ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo,+ bisa n’ibyo ku nkuta, kandi ku ibaraza ryo hanze ahagana imbere hari umukaba w’imbaho umeze nk’akabaraza. 26 Kandi hari amadirishya afite ibizingiti bigenda biba bito bito,+ n’ibishushanyo by’ibiti by’imikindo mu ruhande rumwe rw’ibaraza, no mu rundi ruhande no ku nkuta z’ibyumba by’inzu byo mu mpande no ku mikaba imeze nk’utubaraza.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze