ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 48
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 48:1

Impuzamirongo

  • +Ezk 47:15
  • +Kub 34:8
  • +Ezk 47:17
  • +Int 30:6

Ezekiyeli 48:2

Impuzamirongo

  • +Int 30:13; Yos 19:24

Ezekiyeli 48:3

Impuzamirongo

  • +Int 30:8; Yos 19:32

Ezekiyeli 48:4

Impuzamirongo

  • +Int 41:51; 48:14; Yos 13:29

Ezekiyeli 48:5

Impuzamirongo

  • +Int 48:5; Yos 16:5; 17:17

Ezekiyeli 48:6

Impuzamirongo

  • +Int 49:3

Ezekiyeli 48:7

Impuzamirongo

  • +Int 29:35; Yos 15:1; 19:9

Ezekiyeli 48:8

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:1
  • +Ibh 21:3

Ezekiyeli 48:10

Impuzamirongo

  • +Kub 35:2; Yos 21:3; Ezk 45:4
  • +Ezk 48:8

Ezekiyeli 48:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:46; 43:19; 44:15
  • +Yer 23:11; Ezk 22:26; 44:10

Ezekiyeli 48:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:4

Ezekiyeli 48:13

Impuzamirongo

  • +Gut 12:19
  • +Ezk 45:3

Ezekiyeli 48:14

Impuzamirongo

  • +Lew 27:21

Ezekiyeli 48:15

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:6
  • +Ezk 48:35

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 18, 22-23

Ezekiyeli 48:17

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:2

Ezekiyeli 48:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:1
  • +2Bm 25:3

Ezekiyeli 48:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 45:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 18

Ezekiyeli 48:21

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:8
  • +Zb 45:16; Yes 32:1
  • +Ezk 45:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 20

Ezekiyeli 48:22

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:8

Ezekiyeli 48:23

Impuzamirongo

  • +Int 35:18; Yos 18:21

Ezekiyeli 48:24

Impuzamirongo

  • +Int 49:5; Yos 19:1

Ezekiyeli 48:25

Impuzamirongo

  • +Int 49:14; Yos 19:17

Ezekiyeli 48:26

Impuzamirongo

  • +Int 49:13; Yos 19:10

Ezekiyeli 48:27

Impuzamirongo

  • +Int 30:11; 49:19

Ezekiyeli 48:28

Impuzamirongo

  • +Ezk 47:19
  • +Kub 20:13
  • +Int 15:18
  • +Ezk 47:15

Ezekiyeli 48:29

Impuzamirongo

  • +Kub 34:2, 13; Yos 14:2
  • +Ezk 47:13

Ezekiyeli 48:30

Impuzamirongo

  • +Ezk 48:16

Ezekiyeli 48:31

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1999, p. 18

Ezekiyeli 48:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 48:35

     Cyangwa “Yehova-Shama.”

Impuzamirongo

  • +Yer 3:17; Yow 3:21; Zek 2:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 125

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2007, p. 11

    1/3/1999, p. 23

    1/12/1988, p. 20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 48:1Ezk 47:15
Ezek. 48:1Kub 34:8
Ezek. 48:1Ezk 47:17
Ezek. 48:1Int 30:6
Ezek. 48:2Int 30:13; Yos 19:24
Ezek. 48:3Int 30:8; Yos 19:32
Ezek. 48:4Int 41:51; 48:14; Yos 13:29
Ezek. 48:5Int 48:5; Yos 16:5; 17:17
Ezek. 48:6Int 49:3
Ezek. 48:7Int 29:35; Yos 15:1; 19:9
Ezek. 48:8Ezk 45:1
Ezek. 48:8Ibh 21:3
Ezek. 48:10Kub 35:2; Yos 21:3; Ezk 45:4
Ezek. 48:10Ezk 48:8
Ezek. 48:11Ezk 40:46; 43:19; 44:15
Ezek. 48:11Yer 23:11; Ezk 22:26; 44:10
Ezek. 48:12Ezk 45:4
Ezek. 48:13Gut 12:19
Ezek. 48:13Ezk 45:3
Ezek. 48:14Lew 27:21
Ezek. 48:15Ezk 45:6
Ezek. 48:15Ezk 48:35
Ezek. 48:17Ezk 45:2
Ezek. 48:18Ezk 45:1
Ezek. 48:182Bm 25:3
Ezek. 48:19Ezk 45:6
Ezek. 48:21Ezk 48:8
Ezek. 48:21Zb 45:16; Yes 32:1
Ezek. 48:21Ezk 45:7
Ezek. 48:22Ezk 48:8
Ezek. 48:23Int 35:18; Yos 18:21
Ezek. 48:24Int 49:5; Yos 19:1
Ezek. 48:25Int 49:14; Yos 19:17
Ezek. 48:26Int 49:13; Yos 19:10
Ezek. 48:27Int 30:11; 49:19
Ezek. 48:28Ezk 47:19
Ezek. 48:28Kub 20:13
Ezek. 48:28Int 15:18
Ezek. 48:28Ezk 47:15
Ezek. 48:29Kub 34:2, 13; Yos 14:2
Ezek. 48:29Ezk 47:13
Ezek. 48:30Ezk 48:16
Ezek. 48:35Yer 3:17; Yow 3:21; Zek 2:10
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 48:1-35

Ezekiyeli

48 “Aya ni yo mazina y’imiryango n’ingabano zayo: kuva ku rugabano rwo mu majyaruguru, ku nzira ijya i Hetiloni+ kugera ku rugabano rw’i Hamati,+ n’i Hasari-Enani,+ ku rugabano rw’i Damasiko ahagana mu majyaruguru, mu ruhande rw’i Hamati, ni ho hazaba umugabane wa Dani.+ Uwo mugabane uzahere ku rugabano rw’iburasirazuba ugere ku rw’iburengerazuba. 2 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Dani, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Asheri.+ 3 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Asheri, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Nafutali.+ 4 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Nafutali, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Manase.+ 5 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Manase, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Efurayimu.+ 6 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Efurayimu, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Rubeni.+ 7 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Rubeni, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Yuda.+ 8 Ahateganye n’urugabano rwa Yuda, uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ukagera ku rw’iburengerazuba, umugabane muzatanga uzagire ubugari bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu,+ n’uburebure bungana n’ubw’indi migabane, uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ukagera ku rw’iburengerazuba. Urusengero ruzabe muri uwo mugabane.+

9 “Umugabane muzegurira Yehova uzagire uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ubugari bw’imikono ibihumbi icumi. 10 Kuri uwo mugabane hazabeho umugabane wera w’abatambyi,+ ugire imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu mu majyaruguru, n’ubugari bw’imikono ibihumbi icumi mu burengerazuba. Mu burasirazuba uzagire ubugari bw’imikono ibihumbi icumi, naho mu majyepfo ugire uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu. Urusengero rwa Yehova ruzabe muri uwo mugabane.+ 11 Uzaba uw’abatambyi bejejwe bo muri bene Sadoki+ basohoza inshingano nabahaye, bo batigeze bayoba igihe Abisirayeli bayobaga nk’uko Abalewi bayobye.+ 12 Bazahabwa umugabane ukuwe kuri wa mugabane watanzwe, ube umugabane wera cyane, ube ku rugabano rw’Abalewi.+

13 “Abalewi bazahabwe+ umugabane iruhande rw’umugabane w’abatambyi, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ubugari bw’imikono ibihumbi icumi; uburebure bwawo bwose buzabe imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ubugari bube imikono ibihumbi icumi.+ 14 Ntibakawugurishe, kandi ntihakagire uwugurana cyangwa ngo atume uwo mugabane mwiza cyane utwarwa n’abandi, kuko Yehova abona ko ari uwera.+

15 “Ku birebana n’imikono ibihumbi bitanu isaguka mu bugari bw’ibihumbi makumyabiri na bitanu, hazaba ari ahantu hatari ahera hagenewe umugi,+ kugira ngo abantu bahature kandi habe urwuri. Umugi uzabemo hagati.+ 16 Ibi ni byo bipimo by’umugi: urugabano rwo mu majyaruguru ruzagire imikono ibihumbi bine na magana atanu, urugabano rwo mu majyepfo rugire imikono ibihumbi bine na magana atanu, urwo mu burasirazuba rugire ibihumbi bine na magana atanu n’urw’iburengerazuba rugire ibihumbi bine na magana atanu. 17 Umugi uzagire urwuri+ rw’imikono magana abiri na mirongo itanu mu majyaruguru, imikono magana abiri na mirongo itanu mu majyepfo, imikono magana abiri na mirongo itanu mu burasirazuba, n’imikono magana abiri na mirongo itanu mu burengerazuba.

18 “Ahazasaguka mu burebure bw’umugabane urimo umugi hazaba hateganye n’ahasigaye h’umugabane wera.+ Hazagire imikono ibihumbi icumi mu burasirazuba n’imikono ibihumbi icumi mu burengerazuba; hazabe hangana n’umugabane wera, kandi ibizahera bizaba ibyokurya by’abakora mu mugi.+ 19 Abakora mu mugi bo mu miryango yose ya Isirayeli bazajya bahahinga.+

20 “Umugabane wose muzatanga uzagire imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu kuri makumyabiri na bitanu. Muzatange ahantu hafite impande enye zingana habe umugabane wera, harimo n’ah’umugi.

21 “Ahasigaye mu mpande zombi z’umugabane wera harimo n’ah’umugi,+ ku ruhande rwerekeye iburasirazuba rw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, no ku ruhande rwerekeye iburengerazuba na rwo rw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu,+ hazabe ah’umutware.+ Umugabane w’umutware uzaba uteganye n’indi migabane, kandi umugabane wera n’ahera h’Inzu bizaba muri uwo mugabane.

22 “Umugabane w’Abalewi n’uw’umugi izaba mu mugabane w’umutware, kandi umugabane w’umutware uzaba hagati y’urugabano rwa Yuda+ n’urwa Benyamini.

23 “Ku birebana n’indi miryango isigaye, Benyamini+ azahabwe umugabane umwe, uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ukagera ku rw’iburengerazuba. 24 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Benyamini, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Simeyoni.+ 25 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Simeyoni, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Isakari.+ 26 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Isakari, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Zabuloni.+ 27 Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Zabuloni, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Gadi.+ 28 Urugabano rwa Gadi, ahagana ku rubibi rwo mu majyepfo, ruzahere i Tamari+ rugere ku mazi y’i Meribati-Kadeshi+ no ku kibaya cya Egiputa,+ rugere no ku Nyanja Nini.+

29 “Icyo ni cyo gihugu muzagabanya imiryango y’Abisirayeli+ kikaba umurage wabo, kandi iyo ni yo migabane yabo,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

30 “Aya ni yo marembo asohoka mu mugi: ku rugabano rwo mu majyaruguru hazaba imikono ibihumbi bine na magana atanu.+

31 “Amarembo y’umugi azitirirwa amazina y’imiryango y’Abisirayeli. Mu majyaruguru hazaba amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Rubeni, irindi ryitirirwe Yuda, irindi ryitirirwe Lewi.

32 “Ku rugabano rwo mu burasirazuba hazaba imikono ibihumbi bine na magana atanu, habe n’amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Yozefu, irindi ryitirirwe Benyamini, irindi ryitirirwe Dani.

33 “Urugabano rwo mu majyepfo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, rugire n’amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Simeyoni, irindi ryitirirwe Isakari, irindi ryitirirwe Zabuloni.

34 “Urugabano rwo mu burengerazuba ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, rugire n’amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Gadi, irindi ryitirirwe Asheri, irindi ryitirirwe Nafutali.

35 “Umuzenguruko w’uwo mugi uzaba imikono ibihumbi cumi n’umunani, kandi kuva uwo munsi uwo mugi uzahabwa izina risobanurwa ngo ni ho Yehova ari.”*+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze