Gutegeka kwa Kabiri 31:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Nzi neza ko nimara gupfa mutazabura gukora ibibarimbuza,+ mugateshuka inzira nabategetse. Mu gihe kizaza muzagerwaho n’ibyago,+ kuko muzaba mwarakoze ibibi mu maso ya Yehova, mukamurakaza bitewe n’ibikorwa byanyu.”+ 2 Abami 17:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari baracumuye+ kuri Yehova Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, ikabakiza ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa,+ bagatangira gutinya izindi mana,+ 2 Ibyo ku Ngoma 36:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ndetse n’abakuru b’abatambyi+ bose hamwe na rubanda babaye abahemu bikabije, bakora ibizira byose+ byakorwaga n’amahanga, bahumanya inzu Yehova yari yarejeje i Yerusalemu.+ Yesaya 1:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ishyanga ryokamwe n’ibyaha+ rizabona ishyano, ubwoko bwokamwe n’ibicumuro, urubyaro rukora ibibi+ n’abana barimbura!+ Bataye Yehova,+ basuzugura Uwera wa Isirayeli,+ bamutera umugongo.+
29 Nzi neza ko nimara gupfa mutazabura gukora ibibarimbuza,+ mugateshuka inzira nabategetse. Mu gihe kizaza muzagerwaho n’ibyago,+ kuko muzaba mwarakoze ibibi mu maso ya Yehova, mukamurakaza bitewe n’ibikorwa byanyu.”+
7 Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari baracumuye+ kuri Yehova Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, ikabakiza ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa,+ bagatangira gutinya izindi mana,+
14 Ndetse n’abakuru b’abatambyi+ bose hamwe na rubanda babaye abahemu bikabije, bakora ibizira byose+ byakorwaga n’amahanga, bahumanya inzu Yehova yari yarejeje i Yerusalemu.+
4 Ishyanga ryokamwe n’ibyaha+ rizabona ishyano, ubwoko bwokamwe n’ibicumuro, urubyaro rukora ibibi+ n’abana barimbura!+ Bataye Yehova,+ basuzugura Uwera wa Isirayeli,+ bamutera umugongo.+