17Nuko Eliya+ w’i Tishubi mu baturage b’i Gileyadi+ abwira Ahabu ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ya Isirayeli nkorera,+ ko muri iyi myaka nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa+ kugeza igihe nzabitegekera.”+
14 Afata wa mwambaro awukubita ku mazi+ aravuga ati “Yehova Imana ya Eliya ari he?”+ Awukubise ku mazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ku ruhande rumwe andi ku rundi, Elisa arambuka.