15 Ahubwo bazajya bavuga bati “ndahiye Yehova Imana nzima yavanye Abisirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo!” Kandi nzabagarura ku butaka bwabo nahaye ba sekuruza.’+
28 “‘Bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo, igihe nzabohereza mu bunyage mu mahanga kandi nkabakurayo, nkabagarura ku butaka bwabo+ singire n’umwe muri bo nsigayo.+