8 Ahubwo bazajya bavuga bati ‘ndahiye Yehova Imana nzima yavanye ab’inzu ya Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo,’ kandi bazatura ku butaka bwabo.”+
12 Nk’uko umwungeri yita ku mukumbi we+ iyo ari hagati y’intama ze zari zatatanye,+ ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose ku munsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.+