Yesaya 28:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 kuko mwavuze muti “twasezeranye n’urupfu,+ kandi twabonye iyerekwa turi kumwe n’imva.+ Umuvu w’amazi menshi nuza ntuzatugeraho, kuko twagize ikinyoma ubuhungiro bwacu+ kandi kubeshya twabigize ubwihisho bwacu.”+ Yeremiya 16:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Yehova, wowe mbaraga zanjye n’igihome cyanjye, wowe mpungiraho mu gihe cy’amakuba,+ amahanga azaza aho uri aturutse ku mpera z’isi+ avuge ati “ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse ibinyoma gusa,+ n’ibintu by’ubusa gusa bitagira umumaro.”+
15 kuko mwavuze muti “twasezeranye n’urupfu,+ kandi twabonye iyerekwa turi kumwe n’imva.+ Umuvu w’amazi menshi nuza ntuzatugeraho, kuko twagize ikinyoma ubuhungiro bwacu+ kandi kubeshya twabigize ubwihisho bwacu.”+
19 Yehova, wowe mbaraga zanjye n’igihome cyanjye, wowe mpungiraho mu gihe cy’amakuba,+ amahanga azaza aho uri aturutse ku mpera z’isi+ avuge ati “ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse ibinyoma gusa,+ n’ibintu by’ubusa gusa bitagira umumaro.”+