6 Kuri uwo munsi, nzahindura abatware b’u Buyuda nk’umuriro mu biti,+ mbahindure nk’ifumba y’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazakongora abantu bo mu mahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mugi wabo wa Yerusalemu.+