ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 85:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Nzumva ibyo Yehova Imana y’ukuri azavuga,+

      Kuko azabwira ubwoko bwe n’indahemuka ze iby’amahoro;+

      Ariko ntibakongere kwiyiringira.+

  • Yesaya 2:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Azacira imanza mu mahanga+ kandi azasubiza ibintu mu buryo+ ku birebana n’abantu bo mu mahanga menshi.+ Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo.+ Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.+

  • Yesaya 60:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Mu cyimbo cy’umuringa nzazana zahabu,+ mu cyimbo cy’icyuma nzane ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana umuringa, naho mu cyimbo cy’amabuye nzane icyuma. Nzashyiraho amahoro akubere umugenzuzi,+ no gukiranuka kukubere umukoresha.+

  • Zekariya 8:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 ‘Hazabibwa imbuto z’amahoro;+ umuzabibu uzera imbuto zawo+ kandi ubutaka buzera umwero wabwo,+ ijuru na ryo rizatanga ikime.+ Nzatuma abasigaye+ bo muri ubu bwoko baragwa ibyo bintu byose.+

  • Yohana 14:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye.+ Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze