21 Kuva icyo gihe Yesu Kristo atangira kwereka abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu akababazwa mu buryo bwinshi n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+
32 Ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu Yesu abarangaje imbere, bagenda bumiwe. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira ba bandi cumi na babiri ku ruhande, ababwira ibintu byagombaga kumubaho,+