ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Dore umwana yatuvukiye,+ twahawe umwana w’umuhungu,+ kandi ubutware buzaba ku bitugu bye.+ Azitwa Umujyanama uhebuje,+ Imana ikomeye,+ Data uhoraho,+ Umwami w’amahoro.+

  • Yesaya 11:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Kuri uwo munsi,+ umuzi wa Yesayi+ uzabera abantu bo mu mahanga ikimenyetso.+ Ni we amahanga azahindukirira amubaze+ icyo yakora, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.+

  • Yesaya 52:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 ni na ko azakangaranya amahanga menshi.+ Abami bazacecekera imbere ye+ kuko bazabona ibyo batari barigeze babwirwa, kandi bazerekeza ibitekerezo byabo ku byo batari barigeze bumva.+

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+

  • Mika 5:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Nawe Betelehemu Efurata,+ nubwo uri muto cyane ku buryo utabarwa mu bihumbi by’u Buyuda,+ muri wowe+ hazava umutware uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli,+ wabayeho kuva kera cyane, uhereye mu bihe bitarondoreka.+

  • Zekariya 13:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Yewe wa nkota we, hagurukira umwungeri wanjye,+ uhagurukire n’umugabo w’umunyambaraga w’incuti yanjye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. “Kubita umwungeri+ intama zo mu mukumbi zitatane;+ nzaramburira ikiganza cyanjye aboroheje.”+

  • Malaki 3:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “Dore ngiye kohereza intumwa+ yanjye izatunganya inzira imbere yanjye.+ Umwami w’ukuri,+ uwo mushaka, azaza mu rusengero rwe+ mu buryo butunguranye, hamwe n’intumwa+ y’isezerano+ mwishimira.+ Dore azaza nta kabuza,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.+

  • Luka 24:44
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 44 Noneho arababwira ati “aya ni yo magambo nababwiraga nkiri kumwe namwe,+ ko ibintu byose byanditswe kuri jye mu mategeko ya Mose n’abahanuzi+ no muri za Zaburi+ bigomba gusohora.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze